Ishyaka PDC rifite KOMITE NYOBOZI NSHYA guhera tariki 14/06/2015

Ishyaka PDC rifite KOMITE NYOBOZI NSHYA guhera tariki 14/06/2015

1. Intangiriro.

Ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2015, Biro Politiki y’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) yatoye Komite Nyobozi nshya.

Hari mu mahugurwa yatewe inkunga n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, yabereye muri KANGUROO Hotel LTD i Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali ku munsi wavuzwe haruguru, ubwo Biro Politiki ya PDC yatoraga Komite Nyobozi yayo nshya.

Intego nyamukuru y’ayo mahugurwa yari uguhuza abagize Biro Politiki y’Ishyaka kugira ngo baganire kandi bahugurwe ku buzima bw’ishyaka n’ubw’igihugu muri iki gihe tugezemo, bityo babone uko bakomeza kugira uruhare ruhamye mu miyoborere myiza n’iterambere rirambye by’u Rwanda.

Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe ibiganiro binyuranye byerekeye imiterere ya PDC muri iki gihe, itegeko nshinga n’uruhare rw’abaturage, ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana n’ipfobya, n’ubuhahirane mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’iburasirazuba (EAC), hibandwa ku mahirwe n’imbogamizi zo kubona akazi , kandi babyunguranaho ibitekerezo byubaka.

2.Abitabiriye amahugurwa bakurikiye ibiganiro binyuranye

Amahugurwa yatangijwe n’ikiganiro cyatanzwe na Honorable MUKABARANGA Agnès, Perezida w’Ishyaka PDC, abanza guha ikaze abitabiriye amahugurwa bose, kandi abifuriza kuyakurikira neza.

Yakomeje abibutsa amahame n’intego bya PDC, abamenyesha muri make ibiganiro byateganyijwe gutangwa, yibutsa na gahunda ya politiki y’Ishyaka y’imyaka itanu (2013-2018), abamenyesha kandi ko kuri gahunda hateganyijwe n’amatora ya Komite Nyobozi ya PDC.

Mu kiganiro cya 2, Bwana Jean Damascène GASANABO, PhD, DG of Research and Documentation Center on Genocide, CNLG, yavuze k’«Uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, abayihakana n’abayipfobya»

Bwana Nathan GASHAYIJA, DG-Coordination of EAC Affairs, MINEAC, yatanze ikiganiro cya 3 kuri «Job creation in EAC, Opportunities and Challenges».

Maître Vincent RWIGEMA, Avocat, yatanze ikiganiro ku « Kamaro k’Itegeko Nshinga n’uruhare rw’abaturage mu ivugururwa ryaryo».

Abari mu mahugurwa bakurikiranye ubwitonzi kandi bashima cyane ibyo biganiro byose byatanzwe n’izo mpuguke ndetse bafata imyanzuro ikurikira:

1) Ku byerekeye ivugurura ry’itegeko shinga riganirwaho muri iki gihe mu gihugu cyacu, abagize Biro Politiki ya PDC basabye Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ryo muri 2003, by’umwihariko gutangiza igikorwa cy’ivugururwa ry’ingingo 101 n’izindi ngingo ibona ari ngombwa zitakijyanye n’igihe. Bityo umubare wa manda za perezida wa Repubulika uvugwa muri iyo ngingo ukavaho hashingiye ku byifuzo by’abaturage nabo bakomeje kubisaba dore ko umubare wa manda atariwo wonyine ugaragaza ko igihugu kigendera kuri demokarasi, kandi nta nubwo ujyanye n’ibihe tugezemo.

2) Abagize Biro Politiki ya PDC bashimangiye uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, abayihakana n’abayipfobya;

3) Abagize Biro Politiki ya PDC bashyigikiye gahunda yo kwihangira imirimo ku rubyiruko rukagera no mu bihugu bya EAC;

4) Abagize Biro Politiki ya PDC biyemeje kurushaho gushyigikira ibikorwa by’Ishyaka, haba mu kwamamaza amahame yaryo, kongera abayoboke, gutanga imisanzu, n’ibindi.

3. Amatora ya Komite Nyobozi nshya yakozwe mu mucyo no muri demokarasi isesuye

Nyuma y’ibiganiro hakurikiyeho umwanya w’amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyaka PDC. Mu gutangiza iki gikorwa, Perezida w’Ishyaka, akaba na Perezida wa Komite Nyobozi, yabanje kwibutsa ibiteganywa n’amategeko shingiro ya PDC, cyane cyane ingingo yayo ya 23 yerekeye itorwa ry’Abagize Komite Nyobozi na manda yabo.

Yakomeje avuga ku buryo burambuye ibikorwa byagezweho n’Ishyaka muri manda irangiye ya Komite Nyobozi yari ayoboye. Iyi manda irangiye yaranzwe ahanini n’inama z’inzego z’ishyaka zinyuranye, imyiherero ya Komite Nyobozi y’Ishyaka, amahugurwa mu bya politiki y’ibyiciro binyuranye by’abayoboke b’Ishyaka, ibikorwa byo guhuza amategeko agenga Ishyaka n’ay’igihugu, gutanga no gushyigikira abakandida ba PDC mu matora y’ibyiciro binyuranye by’igihugu, ndetse no kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bya politiki by’igihugu nk’amatora y’abayobozi bakuru, gukomeza ubufatanye na RPF no kububyaza umusaruro, ibikorwa binyuranye byo kongerera Ishyaka ingufu, nko gutangiza website ya PDC, gufungura ibiro bya PDC by’Intara mu Karere ka Kamonyi, ndetse no gutanga ibitekerezo mu binyamakuru ku bibazo bikomeye by’igihugu byerekeye ububanyi n’amahanga byagaragaye mu bihe byashize.

Nyuma y’ijambo rya Perezida wa PDC hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi, abatowe ni aba bakurikira:

1) Perezida : Honorable MUKABARANGA Agnès (uhagaze ku ifoto nini);

2) Visi Perezida wa mbere : Honorable GATERA Emmanuel (uwicaye iruhande ku ifoto nini);

3) Visi Perezida wa kabiri : Maître RWIGEMA Vincent (uwicaye hagati ku ifoto nini);

4) Umunyamabanga Mukuru : NDAGIJIMANA Léonard (foto ntoya ya mbere hejuru);

5) Umubitsi Mukuru : Honorable MUKAKALISA Jeanne d’Arc (foto ntoya ya 2);

6) Umujyanama mu byerekeye « Gender » n’imibereho myiza y’abaturage : Madame MUKABASEBYA Claudette (foto ntoya ya 3);

7) Umujyanama mu byerekeye ubukungu : Honorable MUKAKARANGWA Clotilde (foto ntoya ya 4);

8) Umujyanama mu byerekeye uburezi, ubumenyi, ikoranabuhanga n’umuco : Bwana SIKUBWABO Benoit (foto ntoya ya 5);

9) Umujyanama mu byerekeye politiki, ubutegetsi n’amategeko : Bwana NKILIYE Ildephonse (foto ntoya ya 6);

10) Umujyanama mu byerekeye imibanire n’imikoranire n’izindi nzego : Bwana BIZIMANA André (foto ntoya ya 7).

Biro ya Komite Nyobozi

Abandi bagize Komite Nyobozi

3. Gusoza inama

Amahugurwa yari ateganyijwe umunsi umwe ya Biro Politiki ya PDC yashojwe na Perezida w’Ishyaka, yifuriza abayakurikiye gushyira mu bikorwa ubumenyi bushya bahungukiye, abashimira kandi ibitekerezo byubaka batanze, hamwe n’amatora bakoze muri demokarasi isesuye.

Bikorewe i Kigali, kuwa, 14/06/2015

Honorable MUKABARANGA Agnès
Perezida w’Ishyaka PDC