ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC), RYEREKERANYE N’IVUGURURWA RY’ITEGEKONSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA RYO MURI 2003 NK’UKO RYAVUGURUWE KUGEZA UBU.

ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC),
RYEREKERANYE N’IVUGURURWA RY’ITEGEKONSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA RYO MURI 2003 NK’UKO RYAVUGURUWE KUGEZA UBU.

. _________________________________________________

Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda(PDC), yateraniye ku Kicaro cyayo gikuru mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, tariki ya 29 Werurwe 2015, iyobowe na Perezida w’Ishyaka Nyakubahwa Maitre MUKABARANGA Agnès

Imaze kumva ibitekerezo by’abanyarwanda b’ingeri zose kandi mu duce dutandukanye tw’igihugu cy’u Rwanda kuva umwaka ushize ;

Ishingiye ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abayoboke bayo hirya no hino mu Ntara, mu Turere n’Imirenge ;

Yongeye kwishimira intambwe ikomenye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME amaze guteza u Rwanda muri rusange cyane cyane muri ibi bikurikira:

-  Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byakozwe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari zirangajwe imbere n’Umugaba wazo Nyakubahwa Paul KAGAME,

-  Kugarura amahoro n’umutekano usesuye mu gihugu hose no kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bindi bihugu kandi ingabo zacu zikahabera intangarugero,

-  Imiyoborere myiza yatumye inzego z’ubuyobozi zegera abaturage,

-  Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda byatejwe intambwe ikomeye na gahunda ya «Ndi Umunyarwanda »,

-  Gahunda zo kurwanya ubukene n’iterambere ry’ubukungu byatumye imibereho myiza y’abaturage nayo itera imbere,

-  Politiki nziza y’uburinganire yatumye umugore n’umugabo barahawe amahirwe angana yatumye umwana w’umukobwa yiga nta nzitizi, umugore agera mu nzego zifata ibyemezo, kandi bakarindwa ihohoterwa,

-  Ubutabera butagira uwo bubera kandi bugafasha gukumira no kurwanya ruswa,

-  Politiki nziza y’ububanyi n’amahanga byatumye Urwanda rufite incuti nyinshi ndetse rukaba ruri mu miryango mpuzamahanga yoroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu.

Kubera izo mpamvu zose;

Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) rirasaba inzego zibifitiye ububasha, cyane cyane Inteko Ishinga Amategeko, gushyira mu bikorwa icyifuzo cya PDC n’abayoboke baryo bose kimwe n’abanyarwanda benshi ku buryo Ingingo ya 101 y’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda yavugururwa, umubare ntarengwa wa manda za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukavamo bikemezwa binyuze muri referandumu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 193.

Bikorewe i Kigali ku wa 30 Werurwe 2015

Me MUKABARANGA Agnès

Perezida w’Ishyaka Riharanira
Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC).

(se)