IMYANZURO KU MAHUGURWA Y’ABAGORE N’URUBYIRUKO BAHAGARARIYE INZEGO Z’ ISHYAKA PDC YO KUWA 22 NA 23 UKWAKIRA 2016

Kuwa 22-23 Ukwakira 2016 mu cyumba cy’inama cya SPLENDID Hotel i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, habereye amahugurwa y’abagize inzego z’abagore n’iz’urubyiruko mu Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC). Nyuma y’ibiganiro ku ngingo zari ku murongo w’ibyigwa, hafashwe imyanzuro ikurikira:

I. GAHUNDA YA POLITIKI N’IMIKORANIRE Y’INZEGO ZA PDC

• Gutanga ibitekerezo mu kubaka igihugu na demokarasi ishingiye ku murimo, ubutabera n’ubuvandimwe.
• Kubyaza umusaruro imbaraga zacu, n’agaciro Perezida wacu Paul KAGAME yaduhesheje.
• Mu bufatanye dusanganywe n’izindi nzego dukorana, amatora yo muri 2017 tuzayitabira mu buryo bunoze twitorera ingirakamaro.


II. AKAMARO K’AMATORA MURI DEMOKARASI N’IMIYOBORERE MYIZA

• Abagore n’urubyiruko mu matora, bazatora neza mu rwego rwo kwimakaza demokarasi izatugeza ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye.
• Abagore n’urubyiruko bo muri PDC bashyigikiye iki gikorwa cy’amatora kiri gutegurwa kuva mu myiteguro yayo kugeza arangiye.
• Gukomeza gushyigikira ibizava mu matora.

III. POLITIKI Y’IMIYOBORERE MYIZA MU KWIRINDA AMAKIMBIRANE MURI POLITIKI

• Abari mu mahugurwa biyemeje kwirinda amakimbirane, bashyira imbere umurimo uteza imbere igihugu cyacu.
• Kubahiriza ibikubiye mu Indangamyitwarire y’umutwe ya Politiki n’abayoboke ba PDC kugira ngo bibafashe gukumira amakimbirane ya politiki hagamijwe politiki y’imiyoborere myiza, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’amatora.
• Biyemeje kandi guharanira kwiteza imbere, bateza imbere ishyaka PDC ndetse n’igihugu cyacu cy’u Rwanda, bashyira hamwe; amacakubiri, amakimbirane bakabirandurana n’imizi yabyo yose.


IV. AKAMARO N’INSHINGANO Z’URUGAGA RW’ABAGORE MURI PDC MU ITERAMBERE RY IGIHUGU

• Kutitinya, kwigirira ikizere,tukagira uruhare mu iterambere, twitabira amakoperative.
• Guhuza imbaraga tukubuka ubushobozi bwacu, dushingiye kuri politiki n’amahame bya PDC.
• Kwitabira gahunda zose z’igihigu kugirango turusheho kwita ku bikorwa biduteza imbere no kwihesha agaciro.
• Kumva no kumvikanisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo tukarishyira mu bikorwa.
• Gukunda igihugu no kugikorera.
• Kwitabira ibigo by’imari biciriritse no kugana ikigega BDF gitera inkunga abagore n’urubyiruko mu rwego rwo kwiteza imbere.

V. POLITIKI YO KWIHANGIRA IMIRIMO MU RWANDA; AMAHIRWE N’INZITIZI

• Kwihangira imirimo hashingiwe ku mahirwe Guverinoma yashyizeho yo guteza imbere urubyiruko n’abagore binyuze mu bigega by’ubwishingizi biri mu bigo by’imari;
• Gutinyuka gushora imari hashingiwe ku mahirwe aba mu cyaro no mu mijyi ndetse n’ibikorwa remezo byashyizweho;
• Kwishyira hamwe kugira ngo bazamurane mu bushobozi no kwigira mu bukungu .
Mu gusoza, abitabiriye amahugurwa bamaganiye kure imyanzuro y’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, isaba ko urubanza rwa Ingabire victoire rusubirwamo, kuko ari ukudaha agaciro abanyarwanda muri rusange, no gupfobya ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko.

Bikorewe i Muhanga, Kuwa 23/10/2016.

Maître RWIGEMA Vincent
Visi Perezida wa kabiri wa PDC
(se)