BIRO POLITIKI YA PDC YATERANYE KUWA 13/02/2016 YUJUJE INZEGO

BIRO POLITIKI YA PDC YATERANYE KUWA 13/02/2016 YUJUJE INZEGO

Biro Politiki y’Ishyaka PDC yateranye mu nama isanzwe y’umunsi umwe, kuwa 13 Gashyantare 2016, muri Hoteri KANGUROO, i Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, iyobowe na Perezida w’Ishyaka, Honorable Maître MUKABARANGA Agnès, nkuko biteganywa n’Amategeko shingiro y’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) mu cyiciro ka 2 kerekeye Biro Politiki, cyane cyane mu ngingo ya 21 yerekeye iterana rya Biro Politiki n’uburyo inama zayo zitumizwa.

Muri iyo nama, abagize Biro Politiki bakurikiranye ibiganiro binyuranye, bashyiraho n’abagize inzego z’Ishyaka aho byari ngombwa.

A) Biro Politiki yujuje kandi yemeza inzego z’ishyaka ku buryo bukurikira:

1. Nyuma yuko Bwana BIZIMANA Andre avuye ku mwanya w’Umujyanama mu byerekeye imibanire n’imikoranire n’izindi nzego, Biro Politiki yatoye Bwana SEMANYWA Faustin kuri uwo mwanya.

JPEG - 2.4 Mb

2. Imaze kwerekwa abagize Urwego rushinzwe kunga no gukemura impaka, gusuzuma amakimbirane hagati y’abayoboke no gusobanura amategeko ya PDC, batoranyijwe na Komite Nyobozi, Biro Politiki yarabemeje.

Abo ni aba bakurikira (uturutse ibumoso ku ifoto):
Bwana MUSONERA Germain,
Madame MUKAMUSONI Rosalie,
Bwana KARAMAGA Faustin
Madame MUJAWAMARIYA Agnès,
Bwana NZABONIMANA Jean Chrysostome,

JPEG - 2.2 Mb