ABAGORE BARI MU NZEGO Z’UBUYOBOZI ZA PDC BATANGIJE URUGAGA RWABO MU RWEGO RW’IGIHUGU

Ku itariki ya 05/12/2015, abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) bateraniye mu mahugurwa y’umunsi umwe, muri KANGUROO Hotel, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, maze baboneraho gutangiza urugaga rwabo mu rwego rw’igihugu, batora abagize Komite y’igihugu yarwo, igizwe n’abagore bakurikira:

(Uhereye i bumoso ku ifoto)

Perezida yabaye Honorable MUKAKARANGWA Clotilde;
Visi Perezida yabaye Madame SIBOBUGINGO Gloriose ;
Umunyamabanga Mukuru yabaye Honorable MUKAKALISA Jeanne d’Arc;
Umujyanama mu byerekeye Imiyoborere myiza yabaye Madame NYIRANEZA Espérance
Umujyanama mu byerekeye Imibereho myiza yabaye Madame MUKABASEBYA Claudette;
Umujyanama mu byerekeye Ubukungu yabaye Madame FURAHA Irene;
Umujyanama mu byerekeye Ubutabera yabaye Madame UMUHORAKEYE Marie Jeanne de Chantal