ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC) RYO KWIBUKA KU NSHURO YA 22

Muri iki gihe Abanyarwanda twese n’Inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) yongeye kwihanganisha abanyarwanda bose muri rusange, n’imiryango y’abari abayoboke ba PDC by’umwihariko, babuze ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

PDC izahora ishima Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi uburyo zitanze zigahagarika jenoside kandi zikarokora abenshi bari mu kaga.

PDC irongera gusaba abayoboke bayo, cyane cyane urubyiruko rwayo nkuko rwabyiyemeje mu mahugurwa yarwo yo kuwa 02/04/2016, hamwe n’abanyarwanda bose gukomeza kunga ubumwe, turwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe abatutsi, kandi dukumira icyashaka guhungabanya amahoro n’umutekano w’u Rwanda aho cyakomoka hose.

Twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanye ingengabitekerezo ya jenoside.

Bikorewe i Kigali, kuwa 08/04/2016

Maître MUKABARANGA Agnès
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi
Ihuza Abanyarwanda (PDC)
(sé)